9 Ukw’icumi na kabiri 2020, 05:44 GMT

Ethiopia: Abiy Ahmed mu ruzinduko rwa mbere mu mahanga kuva imirwano yatangira muri Tigray
Insiguro y’isanamu,

Minisitiri w’intebe yahuye na Perezida wa Kenya inshuro nyinshi na mbere y’uyu munsi

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia kuri uyu wa gatatu aratangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Kenya baturanye – urwa mbere agiriye mu mahanga kuva leta ye yatangira ibitero muri leta ya Tigray.

Arakirwa na mugenzi we wa Kenya, Perezida , mu mujyi wa Moyale uri ku mupaka w’ibihugu byombi, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya.

Biteganyijwe ko aba bategetsi bataha ku mugaragaro ibikorwa-remezo ndetse bakanareba imishinga y’ibikorwa-remezo birimo kubakwa.

Ibi birimo nk’ahakirirwa abantu ku mupaka wa Moyale hazwi nka One Stop Border Post (OSBP) n’icyambu (cyangwa ikivuko mu Kirundi) gishya cya Lamu ndetse n’umushinga w’inzira y’ubwikorezi ihuza icyambu cya Lamu, Sudani y’epfo na Ethiopia.

Umubano hagati y’ibihugu byombi umeze neza ndetse aba bategetsi bahuye inshuro nyinshi mbere yaho, ariko uku guhura kuri uyu wa gatatu kubaye mu gihe kidasanzwe.

Imirwano imbere muri Ethiopia ihuza ingabo za leta y’icyo gihugu n’iza leta ya Tigray iri mu majyaruguru yigometse ku butegetsi bukuru bwa Ethiopia, yakomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru ku isi kuva mu ntangiriro y’ukwezi kwa 11.

Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana bishwe, naho abandi babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo bahunga imirwano muri Tigray.

Hagati aho, hajya habaho ubushyamirane hagati y’abaturage b’impande zombi batuye muri ako karere k’umupaka wa Kenya na Ethiopia.

Mu byumweru bicye bishize, abasirikare ba Ethiopia bari mu mirwano kuri uyu mupaka. Abanya-Kenya batari munsi ya 10 batawe muri yombi bajyanwa muri Ethiopia, ubwo abo basirikare barwanyaga umutwe wa OLF Shane mu burengerazuba bwa Ethiopia.

Biteganyijwe ko ayo makimbirane amaze igihe aza kuba mu ngingo z’ingenzi ziganirwaho n’abategetsi bombi mu nama zabo kuri uyu wa gatatu no ku wa kane.

Read original article here.