Haciye isaha 1

Covid-19: Merkel 'ahangayikishijwe' n'uburyo inkingo za Coronavirus zizagezwa ku bihugu …

Umukuru w’Ubudage yavuze ko ahangayikishijwe n’ukuntu ibihugu bicyennye cyane kurusha ibindi ku isi bizabona inkingo za .

yabivugiye mu nama ya G20 – y’ibihugu 20 bya mbere bikize ku isi – aho abategetsi basezeranyije kuzakwirakwiza inkingo ku isi mu buryo burimo gushyira mu gaciro.

Ariko Madamu Merkel yaburiye ko intambwe irimo guterwa igenda gahoro, avuga ko icyo kibazo azakigeza ku rugaga rw’inkingo ku isi rwa GAVI.

Madamu Merkel yagize ati: “Ubu tugiye kuvugana na GAVI ku gihe ibi biganiro [bijyanye n’inkingo] bizatangirira kuko urebye ndahangayitse kuko kugeza ubu nta kintu na kimwe cyari cyabikorwaho”.

Avuze ayo magambo mu gihe Amerika yatangaje ko Abanyamerika bamwe bashobora gutangira gukingirwa coronavirus ku itariki ya 11 y’ukwa 12.

Inama ya G20, yaraye ishoje imirimo yayo, yari yakiriwe na Arabie saoudite. Kubera icyorezo cya coronavirus, inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure.

Muri iyo nama, ibihugu bikize cyane kurusha ibindi ku isi byasezeranyije gufasha ibihugu bicyennye bifite ubukungu bwazahajwe bikomeye n’iki cyorezo, ariko ibyo bihugu bikize cyane byatanze amakuru macye ku mafaranga bizashyira muri ubwo bufasha.

Ku isi abantu barenga miliyoni 58 bamaze gutangazwa ko banduye kuva yagaragara bwa mbere mu Bushinwa mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize.

Muri abo, abarenga miliyoni 1,3 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Ibihugu bigize G20 byanasezeranyije gucyemura ikibazo cyihutirwa kiriho ubu cy’inkunga icyenewe mu gufasha mu ikorwa n’ikwirakwizwa ririmo gushyira mu gaciro ry’inkingo za , ndetse n’ubuvuzi bw’iyi virusi, no kuyipima.

Read original article here.